Murakaza neza muri Iby'iwacu Klavenaes
Share
Hobe hobe Abiwacu muraho ....
Muraho bakunzi bacu! Murakaza neza muri blog yacu ya mbere ya Iby'iwacu Klavenaes. Uyu munsi turashaka kubaganiriza ku mpamvu nyamukuru yatuzanye hano, cyane cyane ku banyarwanda baba mu mahanga.
Turabizi ko hari byinshi mwabuze kubona buri munsi, nk'uko byari bimenyerewe iwacu. Gufungura Ubugali, kumva uburyohe bwa Akabanga, cyangwa gutegura Isombe irimo Ubunyobwa, ni ibintu by'agaciro mu buzima bwacu bw'abanyarwanda. Ibi biryo bidufasha kwiyumva mu muco wacu, ndetse no kwibuka ibyiza twasize inyuma, n'ubwo turi kure.
Hari igihe mukumbura ibihe byiza mwagiranye n'umuryango, musangira ubugali bwamaze kuvangwa n'akabanga, mwishimye kandi mwumva muruhutse. Uko kwicara hamwe n'umuryango biryohera cyane, bikazana umunezero mu mutima. Kuba kure y'iwanyu bishobora kubura ibyo byishimo, bikabatera urukumbuzi rukomeye.
Iby'iwacu Klavenaes rero, twashizeho uru rubuga kugirango tubagezeho ibyo mwakumbuye by'umwimerere w'iwacu. By'umwihariko ku banyarwanda baba muri Norvege n'ahandi ku isi, turabafasha kongera kwiyunga n'umuco wanyu. Turifuza ko mwumva mwongeye gusubira mu rugo, mukanezerwa n'ibyo biryo n'ibindi bicuruzwa by'iwacu.
Kubafasha kongera kwiyumva nk'abari iwabo, twabateguriye ibiryo mwakumbuye cyane nk'Ubugali, Akabanga, Isombe, n'ibindi byinshi. Ibyo byose turabibagezaho aho muri hose, kugira ngo mukomeze kwisanga no kwishimira umuco n'ibikorerwa mu Rwanda.
Twizeye ko Iby'iwacu Klavenaes izaba urubuga rw'ubusabane no kwiyunga n'umuco wacu nyarwanda.
Murakoze cyane kandi murakaza neza!